
Mu Karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba, haravugwa inkuru iteye agahinda y’umugabo witwa Mugabugurake Donath, ukekwaho ibikorwa by’ubugome birimo gufata ku ngufu umwana we w’umukobwa, kumubyara abana bane, no gutwara abagore b’abandi baturage abajyana mu gihugu cya Uganda.
Ibyaha Bikomeye Bikekwa kuri Mugabugurake Donath Amakuru aturuka mu Murenge wa Gitoki, Akarere ka Gatsibo, avuga ko Mugabugurake Donath yafashe ku ngufu umwana we w’umukobwa, amubyara abana bane. Nyuma y’ibi bikorwa by’ubugome, yaje kumujyana kumutuza mu gihugu cya Uganda. Uyu mugabo akunze kuvuga imigani igira iti: “Ushaka kugishira ipfa aracyibyarira,” agaragaza imyitwarire idahwitse.Bivugwa kandi ko Donath arimo gutwara abagore b’abandi baturage, bikekwa ko akoresha imiti abatera, akabajyana mu gihugu cya Uganda aho abatuza.
Mu kwezi kwa Karindwi k’uyu mwaka, Donath yagarutse mu Rwanda nyuma y’igihe yari amaze muri Uganda. Bivugwa ko amaze gutwara abagore bane b’abandi baturage, barimo n’umukobwa we yabyaye, wari warashatse, akamwambura umugabo we.Ubuhamya bwa Hafashimana Laurentumwe mu baturage bo mu Murenge wa Gitoki, yatangaje ko umugore we yatorokanye na Donath, akamujyana mu gihugu cya Uganda. Hafashimana avuga ko yari yarashatse undi mukobwa wa kabiri wa Donath, ariko nawe yaramutorokanye, amujyana kumushakira mu gihugu cya Uganda.Ibi byabaye ku itariki ya 23 Nyakanga, ubwo Hafashimana yatemberaga agasanga umugore we bamutwaye, kandi yatwawe na se wamubyaye, akajya kumuhira umugore. Ikirenze ibyo, yamutwaye ari kumwe n’undi mugore, bombi bari bafite abana.*Inzego z’Ubuyobozi Ziratabaza*Hafashimana yatanze ikirego ku kagari, basaba raporo yanditse, ayijyana mu nzego z’ubuyobozi kugeza ku karere kuri RIB. Ariko bamubwiye ko kuba yarafite umwana atanyujijwe ku mupaka, ahubwo yanyuze inzira zitemewe n’amategeko.Abaturage bo mu Murenge wa Gitoki basaba ko Donath, nagaruka, inzego z’umutekano zamufata akaryozwa ibyo akora, kuko akora amahano menshi cyane. Bavuga ko imigenzereze akoresha ku bagore atari myiza, kuko asenya ingo z’abaturage, akarongora abana yibyariye, ibyo bikaba ari amahano akomeye.*Icyifuzo cy’Abaturage*
Abaturage barasaba ko inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’igihugu bwakurikirana iki kibazo, kugira ngo Donath afatwe, agezwe imbere y’ubutabera, kandi ahanwe hakurikijwe amategeko. Basaba kandi ko hakorwa iperereza ryimbitse ku bikorwa bye, kugira ngo hamenyekane ukuri, kandi hatangwe ubutabera ku bahohotewe.
Iyi nkuru ikomeje gukurikirwa n’inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Gatsibo, ndetse n’inzego z’umutekano, kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse, kandi hafatwe ingamba zo kurinda abaturage ibikorwa nk’ibi by’ubugome.
Turakomeza gukurikirana iyi nkuru, kandi tuzabagezaho amakuru mashya uko azajya aboneka.
