Umugabo wabana 6  yishe umugore we bapfa isambu, ahita nawe yiyahura

 

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki ya 04 Ukuboza 2025, mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo hamenyekanye inkuru y’inshamugongo y’umugabo w’imyaka 52 wishe umugore we w’imyaka 40, ahita anywa imiti yica na we yitaba Imana. Amakuru y’ibanze yemeza ko urupfu rw’aba bombi rwakomotse ku makimbirane yari amaze iminsi avutse hagati yabo, ashingiye ku mutungo w’umurima umugabo yashakaga kugurisha umugore akabyanga.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, Uwamahoro Thelesphore, ni we wemeje aya makuru. Avuga ko urupfu rw’aba baturage babimenye mu gitondo cya kare, ahagana saa 04:50, ubwo umukozi wakoraga muri urwo rugo yari aje kubakangura ngo bajyane mu kazi.

Yagize ati:
“Umukozi yageze aho akabura umugore, ajya mu rugo rwabo agakomangira. Abana baraye mu nzu zo hanze bakinguye basanga bombi bapfuye. Umugore afite ibikomere bigaragara ko yishwe, umugabo na we hafi ye hari agacupa  yari yazanyeho imiti yo kwica ari na yo ishobora kuba yamuhitanye.”

Uwo muyobozi akomeza avuga ko hari ibisubizo by’amakimbirane yari amaze igihe mu rugo rwabo, kuko mu minsi ishize bari baganirijwe n’ubuyobozi nyuma y’uko umugabo yangije inzu ngo abone urwitwazo rwo kuyisana, bityo agurishe isambu. Ubuyobozi bwari bwamutegetse kubikosora no gushyira imbere ubwumvikane.

 

Urupfu rw’aba bombi rwasize abana batandatu ari imfubyi. Umuto muri bo afite imyaka 18, abandi batanu basigaye mu gahinda kenshi no mu rungabangabo rwo kutongera kubona ababyeyi babo. Abaturage bavuga ko urwo rugo rwari rumaze igihe rugaragaza ibibazo ariko ntihagire uheka undi ngo ashyire imbere amahoro.

Imirambo yahise ijyanwa mu Bitaro bya Byumba gukorerwa isuzumwa kugira ngo hamenyekane neza icyabiteye n’uburemere bw’ibikomere umugore yarimo.

 

Iyi nkuru yongeye guca amarenga ko amakimbirane yo mu muryango ari ikibazo gikomeye gikomeje gufata indi ntera mu Rwanda. Umunsi ntushira hadatangajwe inkuru zo kwicana hagati y’abashakanye cyangwa hagati y’ababyeyi n’abana.

Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) mu myaka yashize bwerekanye ibikomeye:

  • 2017: Amakimbirane mu miryango yari ku kigero kirenga 50%
  • 2018: Yageze kuri 60.7%
  • 2019: Yikubye agera kuri 70.39%

Ibi byerekana ko buri mwaka hiyongeraga ingo ziba zifite ibibazo bikomeye bituma bamwe bageraho bakora ibikorwa bihanitse byo kwicana.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) na yo yagaragaje ko amakimbirane aterwa n’ibintu bitandukanye:

  • Ubusinzi (52%)
  • Ubumenyi buke ku mategeko y’umuryango
  • Ubusambanyi n’ubuharike
  • Ubusumbane hagati y’umugabo n’umugore
  • Imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire
  • Imikoreshereze mibi y’umutungo

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu 2007 nayo yigeze kugaragaza ko ingo nyinshi zisenyuka ku mpamvu zoroshye cyane

 

Ubuyobozi burasaba abaturage kwirinda amakimbirane ashingiye ku mutungo

Uwamahoro Thelesphore yasabye abaturage kumenya ko umutungo w’urugo ari uw’abantu bombi, bityo nta wukwiye kuwufata nk’uwe ku giti cye.

Yagize ati:
“Abasezeranye bakwiye kumenya ko bunganya uburenganzira ku mutungo. Nta mpamvu n’imwe yakagombye gutuma umuntu yica mugenzi we ngo bapfuye isambu. Inama yacu ni ukubanza kuganira no kwegera ubuyobozi igihe cyose habonetse ikibazo.”

 

Abashakashatsi n’inzego zifite aho zihuriye n’imiryango bavuga ko abantu bafite ibibazo by’imitungo, amakimbirane yo mu rukundo, ubushomeri cyangwa ubusinzi bakwiye kwegera inzego z’ubuyobozi, inshuti zizewe cyangwa abajyanama b’ubuzima bwo mu muryango.

Nta kintu gisumba ubuzima. Nta sabana y’isambu cyangwa amafaranga yabasha guha agaciro k’ubuzima bw’umuntu.

 

Inkuru yo muri Rulindo ni indi yongerewe ku rutonde rurerure rw’ibyago bikomoka ku makimbirane yo mu ngo. Ikwiye kuba isomo rikomeye ku miryango yose:

  • Gushaka kumvikana ni ingenzi.
  • Gushaka inama ni ingenzi kurushaho.
  • Kwirinda gufata umwanzuro w’igisubizo gihita ari ugushyira ubuzima mu kaga.

N’ubwo aba baturage batakiriho, inkuru yabo ihaye ubutumwa igihugu cyose: ubwumvikane ni yo soko y’amahoro mu rugo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *