
Mu buzima bwa muntu, hari abantu bahura na we ku buryo butunguranye ariko bagasigira ubuzima bwawe urwibutso rwiza Iyi ni inkuru irababaje ariko ninziza ivuga kumugabo w’umutima wamenye gushimira no guha agaciro uwamubereye inkingi mu buzima bwe kuva akiri uruhinja. Si inkuru y’igitangaza cy’amafaranga, ahubwo ni inkuru y’igitangaza cy’urukundo n’umutima utibagirwa.
Hashize imyaka myinshi, umwana muto wavutse mu muryango wifite ariko utamwitaho cyane aho umukobwa warufite urukundo n’ubushobozi bwo kwita ku bana, wari umukozi wo murugo witwa denise yahawe n’uruhinja ubwo yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo. Uwo mugore, w’imyaka 28 icyo gihe, yakoraga umurimo wo kurera uwo mwana nk’aho ari uwe, atitaye ku mushahara muto cyangwa ku gihe cy’ikiruhuko yari agenewe.
Mu gihe abandi bakozi barwaraga bagasiba cyangwa nti batinde ku kazi, we siko byari bimeze yageraga ku kazi saa kumi n’imwe z’igitondo, akamara ijoro ryose ahagaze ku gikoni cyangwa ku buriri bw’uwo mwana, aramwitaho, akamumwenyurira, akamucunga nk’umubyeyi uhangayikishijwe n’umwana we urwaye.
Uyu mwana yari afite ababyeyi bamwishyuriraga ibikenewe byose, ariko iyo urebye mu buryo bw’umutima, uwari umukozi wo mu rugo ni we wamubereye nyina nyakuri. Yari uwo kwita ku buriri bwe akamusasira , akanamutozaga kuvuga no kugenda, niwe wamuhumurizaga mu ijoro igihe yagiraga inzozi mbi. Ni we wamufataga akamujyana ku ishuri ry’incuke, akamuherekeza, akamutwaza ibyo kurya saasita , akanamuganiriza buri gitondo mbere yo kujya ku ishuri.
Urukundo rwe ntirwigeze rugirwaho ingaruka n’uko umwana atari uwe, cyangwa ngo rubangamire ibibazo bye bwite by’ubukene n’imibereho. Yamuteye inkunga mu buryo atari umukozi ahubwo nk’umuntu wamureze akoresheje umutima.
Imyaka yagiye ishira, wa mwana agenda akura, ajya kwiga amashuri yisumbuye, nyuma aza kwiga muri kaminuza yo hanze y’igihugu. Kubera uko ubuzima buhindukaa nk’isuka, aho yageze ubuzima bwaatangiye guhinduka. Ababyeyi be bimukiye mu kindi gihugu doreko batari nakavukire yaho yavukiye, uwo murezi na we yagiye kwibera mu cyaro, agenda atazwi, nta makuru y’ibyabaye azi.
Icyakora, mu mutima wa wa mugabo wari umaze kuba umuntu mukuru, ntiyigeze yibagirwa uwo mugore. Igihe cyose yajyaga asubiza amaso inyuma, ntabwo yabonaga ishusho y’inzu nziza cyangwa ibyo kurya byiza yahabwaga n’ababyeyi be, ahubwo yabonaga ishusho y’umugore wamuteruraga nijoro amukuyemo ibyuya, wamugaburiraga amafunguro akonje kuko atari afite ibindi, ariko akamushyiraho imbabazi n’urukundo rusendereye.
Akimara kurangiza amashuri ye no gutangira gukora mu rwego rw’imari muri Amerika, uwo mugabo yakoze ikintu gikomeye: yafashe icyemezo cyo gushakisha uwo mubyeyi wamurereye. Yakoze iperereza binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ahamagara inshuti z’iwabo, anandika ku binyamakuru byo ko ashaka kumenya aho uwo mubyeyi yabaga.
Nyuma y’imyaka ibiri arimo gukora iperereza ridasanzwe, yamenye. Yari atuye muri Uganda , mu nzu y’ibyatsi, akaba yarasigaye ari umupfakazi, nta bana yigeze agira, abayeho mu bukene bwinshi. Iyo nkuru yamukoze ku mutima cyane.
Yakoze urugendo rw’amasaha menshi ava muri amerika ajya I bugande . Akihagera, yagiye asanga wa mubyeyi acyeye ariko agaragara nk’uwabihiwe n’imibereho. Barapfukamye bararira, barahoberana, amagambo arabura, amarira y’ishema n’agahinda arasimburana. Abaturanyi batangajwe n’ukuntu uwo mugabo yongeye kwishimira uwo mu mama wamureze .
Yamuhaye impano y’amadolari ibihumbi cumi na bitandatu ($16,000) ni million makumyabiri neshatyu zamanyarwanda , arimo avuga ati: “Ibi ni igice gito cy’ibyo wampaye. Wampaye ubuzima, icyizere, urukundo, n’imfashanyo ntigeze nshobora gusubiza.”
Yahise anafungura konti kuri banki, atanga amabwiriza ko uwo mubyeyi azajya ahabwa amafaranga buri kwezi angana na $300 kugira ngo abone uko abaho neza, yivuza, agura ibyo akeneye, kandi abone icyubahiro kirenze icyo umukozi wo mu rugo asanzwe ahabwa.
Iyo urebye neza, iyi nkuru ni inyigisho ikomeye kuri buri wese. Akenshi mu buzima, abantu bafata abandi nk’aho ari ibisanzwe, ariko hari igihe umuntu aba yaragufashije mu buryo budasanzwe utabasha gusubiza. Urukundo nyakuri ntirugombera ku kuba mufitanye isano y’amaraso, ahubwo rupimwa ku bwitange, imbabazi, n’uburyo umuntu yitaye ku wundi.
Uwo mugabo ntiyabaye igitangaza kubera ko afite amafaranga, ahubwo yabaye igitangaza kuko afite umutima wo gushimira. N’iyo umuntu yaba yaragufashije ukaba udafite icyo akwitura icyo gihe, si byiza kumwibagirwa. Imana ubwayo iravuga ngo “ushimira abantu, ashimira Imana.”
Uwo mubyeyi, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma yo guhabwa izo mpano, yagize ati:
“Numvaga ntagira icyo maze ku isi, ariko uyu mwana yambereye nk’umukiza. Sinigeze ntekereza ko yazanyibuka. Imana imuhe imigisha ibihumbi.”
Yasabye ko amafaranga yahawe azanagira uruhare mu gufasha abandi bakeneye. Yagize ati:
“Nzashinga agasanduku gatoya kazajya gafasha impfubyi zo muri aka karere, kuko njye nakuze mfasha, kandi nshaka no gupfa mfasha.”
Iyi si inkuru y’umuherwe washatse kugaragara neza. Ni inkuru y’umwana wakuriye mu rukundo rwa nyirarume, wa mubyeyi w’umukozi, akagenda akura, amenya kwishima no gukunda. Ni inkuru y’uko umuntu umwe ushobora kudasaba byinshi ariko agatanga byose ashobora guhindura ejo hawe.
Ni inkuru isaba buri wese gusubiza amaso inyuma, akibuka uwo muntu wamubaye hafi igihe abandi bamutereraga. Ese wigeze wibuka umwarimu wawe w’ishuri ry’inshuke? Umuturanyi wagukodesherezaga igitambaro cy’ishuri? Uwo mukozi w’iwanyu wagutekeraga atarariye? Shaka uko wamushimira.
