Kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, hafungiye umugabo witwa Ndayisabye Ernest, w’imyaka 46, nyuma yo gufatirwa mu nzu y’umuturanyi we Sinayobye Théophile, amukekaho kumusambanyiriza umugore witwa Mukahigiro Immaculée, w’imyaka 47. Uyu Ndayisabye kandi yasanganywe imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, bitera abaturage n’ubuyobozi gukeka ko ashobora kuba ari mu bikorwa byo kwa muganga binyuranyije n’amategeko.
Abaturanyi bo mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Cyingwa, Umurenge wa Gitambi, bavuga ko inkuru y’ifatwa rya Ndayisabye yakwirakwiye mu gihe gito nyuma y’uko nyiri urugo, Sinayobye Théophile, ahuruje abaturage avuga ko yafatanye umugabo we n’umugore we mu cyuho.
Umuturanyi wa hafi yabwiye Imvaho Nshya ati:
“Sinayobye yari amaze igihe avuga ko afite ibimenyetso simusiga by’uko Ndayisabye amusambanyiriza umugore, ariko ntiyari yabafata. Uyu munsi rero ngo yabasanze iwe mu nzu, abakingirana maze ahuruza abaturage ngo baze babyibonere.”
Uyu muturanyi yakomeje avuga ko ubwo abaturage bahageraga, Ndayisabye yari mu nzu, ahita afatirwa nk’uko nyir’urugo yari yabivuze.
“Twahasanze koko Ndayisabye, ndetse Sinayobye yari yabakingiranye avuga ko arambiwe gusuzugurwa no gucibwa mu maso n’uyu mugabo wamuhinduraga insengero,” yongeyeho.
Inkuru y’ifatwa ry’uyu mugabo yahise icicikana mu mudugudu hose, abaturage bararakara cyane bashaka gukora ubutabera bwabo, bagiye gusenya inzu ngo bamwihanire. Ariko ubuyobozi bw’akagari bwahise bwihutira kuhagera, bukumira abaturage kugira icyo bakora.
Umwe mu baturage wari aho yavuze ati:
“Twabonye abaturage bari hafi gusenya urugi ngo bamwinjiremo, ariko abayobozi b’akagari barahagera baramukiza. Ubwo yahagejejwe, bamusatse basanga afite imiti y’amoko atandukanye n’ibikoresho byinshi byo kwa muganga.”
Ibyo bikoresho byatumye abaturage barushaho gukeka ko Ndayisabye ashobora kuba asanzwe akora ibikorwa byo gukuriramo abagore inda mu buryo bwa rwihishwa, kuko atari umuganga kandi nta burenganzira afite bwo gukora akazi ko kwa muganga.
Nyuma yo kumufatira ku biro by’Akagari ka Cyingwa, abayobozi baramubaza ibijyanye n’imiti n’ibikoresho byari mu mufuka we. Ariko aho kugira ngo asobanure, yahise acika ariruka, birangira abaturage bamwirukaho bamufatira mu Mudugudu wa Mugenge, bamugarura ku kagari.
“Yahise agerageza guhunga ubwo yabazwaga iby’iyo miti, ariko abaturage baramwiruka baramufata, bamugarura ku biro by’akagari,” nk’uko umwe mu bari aho yabihamirije.
Nyuma y’aho, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Sitasiyo ya Nyakabuye, hamwe n’ibyo bikoresho byose yari afite kugira ngo hatangizwe iperereza ryimbitse ku byo akekwaho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Manirarora James, yavuze ko icyo gihe babonye abaturage bari hafi kumwica, ariko ubuyobozi bubatambamira. Yahise avuga ko icyo bakoze mbere na mbere ari ugukiza ubuzima bwe no kumushyikiriza inzego zibifitiye ububasha.
“Twamukuye mu maboko y’abaturage bari barakaye cyane. Ubu afungiye kuri RIB Nyakabuye hamwe n’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga byafatanywe na we,” yavuze Manirarora.
Yongeyeho ko amakuru avuga ko Ndayisabye ashobora kuba yari yateye inda Mukahigiro, umugore wa Sinayobye, kandi yari aje kumukuriramo inda adashobora guhita yemezwa, kuko nta bimenyetso bifatika byabigaragajwe.
“Ntabwo twahamya ibyo bavuga byo kumukuriramo inda, kuko nta gihamya dufite ko uwo mugore atwite, kandi tunamuzi nk’ukibana n’umugabo we, n’ubwo haba harimo amakimbirane y’urugo,” yasobanuye.
Nyuma y’uko ayo makuru amenyekanye, ubuyobozi bwahise butwara Mukahigiro ku kigo nderabuzima cya Mashesha, ariko bahita bamusuzuma, bamusubiza ku bitaro bya Mibilizi kugira ngo akorerwe ibindi bizamini byisumbuyeho.
Manirarora yavuze ko ubwo bombi bakurwaga muri iyo nzu, birinze kugira icyo bavuga, ariko yizeye ko mu iperereza rya RIB hazasobanuka ukuri.
“Twebwe icyo twakoze ni ukugenzura ko ubuzima bwabo butagerwaho n’ibyago, kuko abaturage bari barakaye cyane. Ibindi byose tuzabisobanurirwa n’iperereza rya RIB.”
Abaturanyi bavuga ko batunguwe cyane no kumva ko Ndayisabye, umugabo ubahwa nk’umuturanyi wubashywe, yaba akora ibikorwa by’ubusambanyi no gukuriramo abagore inda. Hari n’abavuze ko yari amaze igihe yihisha mu bikorwa bidakwiye ariko ntihagire umufata.
Umwe mu bagore bo muri uwo mudugudu yagize ati:
“Twarumiwe rwose. Uyu mugabo twamubonaga nk’umusaza wubashywe, ariko kuba ari we utembera mu ngo z’abandi bigaragaza ko isi igenda irushaho kubura ikinyabupfura.”
Undi mugabo yongeyeho ati:
“Uretse n’ubusambanyi, niba koko afite imiti n’ibikoresho byo kwa muganga atari umuganga, ni ikibazo gikomeye cyane. Hari ubwo ashobora kuba akora ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.”
Manirarora yasabye abaturage kwirinda gushaka gukora ubutabera bwabo, avuga ko ibyo ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi ko inzego z’ubuyobozi n’iz’ubugenzacyaha zihari kugira ngo zibikemure mu mucyo no mu buryo bwa gihamya.
“Hari abaturage bari bafite uburakari bwinshi, bashaka kumugirira nabi. Twabibukije ko gufata abantu ku giti cyabo ari icyaha. Abayobozi n’inzego z’ubugenzacyaha ni bo bafite uburenganzira bwo gukurikirana no guhana.”
Yakomeje asaba abaturage bose kwirinda ingeso mbi n’ibikorwa by’ubusambanyi bishobora gusenya ingo, yibutsa ko ubufatanye n’inzego z’ibanze aribwo buzafasha gukemura amakimbirane mu mahoro.
“Nta mpamvu yo kwihanira. Iyo hari amakimbirane cyangwa ikibazo cy’urugo, ubuyobozi buhari ngo bugufashe kugikemura, cyangwa butange ubujyanama aho bikenewe.”
Uretse icyaha cy’ubusambanyi, hari n’undi murongo w’ubugenzacyaha uri gukurikiranwa ku bijyanye n’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga byafatanywe na Ndayisabye. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitambi bwasabye abaturage kwitandukanya n’abantu b’ibigirwamuganga, bavuga ko bagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.
“Hari abantu bamwe batangira kugurisha imiti cyangwa kuvura abantu nta bushobozi n’ubumenyi bafite. Ibyo ni bibi cyane kuko bishobora gutera urupfu cyangwa ubumuga. Turasaba abaturage kwitabira amavuriro yemewe kandi bafite abaganga b’inzobere,” Manirarora yabishimangiye.
Ubu, Ndayisabye Ernest afungiye kuri RIB Nyakabuye, mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha akekwaho birimo ubusambanyi, gukuriramo inda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, n’ikoreshwa ry’imiti n’ibikoresho bya muganga mu buryo butemewe.
Ubu RIB irimo kugenzura inkomoko y’iyo miti n’ibikoresho, imikoranire ye n’abandi bantu baba barimo bamufasha, ndetse n’impamvu nyayo yamujyanye mu rugo rwa mugenzi we.
Ubuyobozi n’abaturage bose barasaba ko iri perereza ryakorwa mu buryo bwimbitse kugira ngo ukuri kumenyekane, ariko kandi hagafatwa n’ingamba zo gukumira ibindi bikorwa nk’ibi byangiza imiryango kandi binyuranyije n’amategeko.


Heard about Rajaluck invite codes and was curious. Found some leads here. Seems promising for grabbing some extra bonuses. Checking it out now! rajaluckinvitecode