Alexus Lee w’imyaka 25 n’umukunzi we John “JR” Collins w’imyaka 35, bateguraga ubukwe, Ngo bazabashe kurera umuhungu wabo Gabriel w’imyaka 4, byabaye nyuma yuko bari bamaze igihe gito baguze nzu . ibyo byose byaje kurangira bitunguranye mu rukerera rwo kuwa gatanu mugitondo ubwo bombi bahitanwa nimpanuka zimodoka zitandukanye kumuhanda umwe wa Plank Road.

Nk’uko byatangajwe na police ya Louisiana, Alexus yari atwaye imodoka ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro ubwo imodoka yayobaga umuhanda maze agwa mu mwobo, birangira ahasize ubuzima . Abapolisi bahise bahamagara umukunzi we, JR, kugira ngo bamumenyeshe amakuru ababaje. Ariko JR ntabwo yigeze igera aho byabereye kuko nawe yakoze impanuka Nyuma y’amasaha abiri gusa abimenyeshejwe byabaye ahagana mu ma saa tatu n’iminota 45 za mu gitondo –ubwo yarakimenya inkuru yakije imodoka ye ubwo yerekezaga aho impanuka yumukunziwe yabereye. Imodoka ye yagonze igiti imurenza mu modoka yisanga hanze yayo. Kimwe n’umukunzi we, na we yapfiriye aho.
Abaraho bemeje ko nta n’umwe muri bo wari wambaye umukandara.
“Se wa JR, Arthur Collins, yabwiye ikinyamakuru cyaho WAFB ati: “Ndabakunda. Nzabakumbura bombi, kandi nubwo bigoye nzabona imbaraga zo gukomeza kubaho.”
“Mushiki wa Alexus, Dominque Lee, yavuze uko isi ye yahindutse yagize . Ati: “Kubura Alexus bitandukanye cyane. Byari ibyiyumvo bitandukanye, kandi ni nkaho nzi ko igice cyanjye cyagiye.”