
Nyakwigendera witwa James wari mu kigero cy’imyaka 22, ukomoka mu karere ka Musanze, yari umusore uzwi nk’ucisha make, wicisha bugufi kandi ukunda abantu. Uyu musore yari acumbitse mu mudugudu wa Mugonzi, mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza, aho yari amaze igihe gito acumbitse muri getho hafite icyumba kimwe n’uruganiriro (saloon).
Yabanaga na mugenzi we, bakaba bari basanzwe babanye neza, nk’uko abaturanyi babivuga, ndetse nta makimbirane yari azwi hagati yabo.
Mugenzi we yavuze ko mu ijoro ryo ku wa 05 Ukwakira 2025, ahagana saa cyenda z’ijoro (03h00 a.m), yari yabyutse agiye kunywa amazi, ndetse abasha kuvugana gato na nyakwigendera James. Ngo icyo gihe James yari akiri maso, ariko nta kintu kidasanzwe cyagaragaraga ku isura ye cyangwa mu buryo yavugaga. Uwo babanaga yakomeje avuga ko amaze kuvugana na we gato, yahise asubira mu buriri arasinzira, atamenya ibyakurikiyeho.
Mu gitondo cyo kuri uwo munsi, nyir’igipangu babagamo yabyutse asukura hafi y’ubwiherero, hanyuma yinjira mu bwogero (douche) yari yegeranye n’ubwiherero. Ni bwo yabonye ikintu giteye ubwoba: nyakwigendera James yari amanitse mu mugozi, bigaragara ko yari amaze gupfa. Uwo nyir’igipangu yahise ahamagara abaturanyi be ndetse n’inzego z’ibanze kugira ngo baze kureba ibyabaye.

Amakuru y’aya makuba yakwirakwiye mu baturage bo muri ako gace nk’umuriro mu bisekuru. Abaturanyi, inshuti n’abandi bamuzi barahurujwe, bamwe batunguwe cyane kuko bavuga ko James yari umusore wifitemo icyizere, wifashaga mu buzima kandi wakundaga kwiga.
Umwe mu baturage wahaye amakuru inzego z’umutekano yavuze ko kuva ku rwego rw’isibo, akagari, umurenge ndetse n’akarere, hamwe n’inzego z’umutekano nka RIB na Polisi, bahise bahagera mu gihe gito nyuma yo kumenya ibyabaye. Bavuze ko basanze nyakwigendera koko yapfuye amanitse mu mugozi, ndetse basanga hari n’urupapuro rwari rwanditswe mu nyuguti ziciriritse.

Urwo rupapuro rwanditseho amagambo asanzwe, ariko agaragaza imvugo yuzuye gutekereza cyane. Harimo ijambo ryavugaga ngo *“Umuntu ashobora gukora akantu gato kakavamo ikintu kinini.”* Ababonye urwo rupapuro bavuze ko amagambo nk’ayo ashobora kugaragaza umuntu wari ufite umutima uremerewe cyangwa ufite ibitekerezo byisumbuyeho, bityo bigakekwa ko yaba yari afite ikibazo cy’agahinda gakabije (depression).
Abaturanyi n’abari bamuzi bavuze ko mu minsi ishize James atari ameze neza nk’uko byari bisanzwe. Hari abavuga ko yari akunze kuguma mu nzu, atagisohoka cyane, ndetse rimwe na rimwe akavuga amagambo agaragaza ko afite ibibazo. Mugenzi we na we yemeje ko nyakwigendera yari asigaye anywa imiti itandukanye, ariko ntazi neza imiti yari iyo cyangwa iyo yari yandikiwe na muganga.
Bamwe mu biga hamwe na we muri Kaminuza bavuze ko mu byumweru bishize James yari atangiye kutitabira amasomo nk’uko byari bisanzwe, ndetse rimwe na rimwe akavuga ko afite umunaniro n’ibitekerezo byinshi bimuremereye. Yari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza, umusore wari ukiri muto kandi wagaragaraga nk’ufite ejo heza.
Umwe mu nshuti ze yagaragaje agahinda kenshi, avuga ati: “James yari umuntu w’umuhanga cyane, ukunda gusoma no gukora ubushakashatsi. Ntitwari tuzi ko afite ibibazo bigeze aho, kuko ntiyigeze abigaragaza cyane. Ni ibintu bitugoye cyane kubyakira.”
Inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rwa James. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko Polisi na RIB bahise bajya aho ibyago byabereye, ndetse bakorana n’inzego z’ibanze kugira ngo bakore iperereza ryimbitse. Yanavuze ko ubuyobozi bwahise buhamagara abo mu muryango we bo mu karere ka Rubavu kugira ngo bamenyeshwe iby’urupfu rw’umwana wabo.
CIP Kamanzi yibukije abaturage ko abantu bagomba kumenya ko agahinda gakabije ari indwara nk’izindi, kandi ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu. Yasabye ko buri wese yajya yegera inshuti cyangwa imiryango mu gihe yumva afite ibibazo bimuremereye, aho kubigumana mu mutima.
Abaturanyi bavuze ko nubwo James yari umuntu wicisha bugufi kandi utavuga byinshi, hari igihe wabonaga atekereza cyane, cyane cyane mu minsi micye mbere y’uko ibyago biba. Umuturanyi umwe yagize ati: “Twabonaga asa n’uwahindutse gato, ntiyabaga agishaka kuganira n’abantu nk’uko byahoze. Twatekerezaga ko ari ibisanzwe, ariko ntitwari tuzi ko biri ku rwego rwo kwiyambura ubuzima.”
Mu gihe iperereza rikomeje, bamwe mu bo biganaga ndetse n’abaturanyi bagaragaje icyifuzo cy’uko hashyirwaho uburyo bwo gufasha urubyiruko rugira ibibazo by’agahinda, cyane cyane abari muri za Kaminuza n’amashuri makuru, aho bamwe bahura n’igitutu cy’ubuzima bwo kwiga, ubukene cyangwa ibibazo by’imiryango.
Nyakwigendera James yibukwa nk’umusore wakundaga kwiga, wakundaga gufasha bagenzi be mu masomo, kandi wiyubashaga. Abamuzi bavuga ko yari afite inzozi zo kuzarangiza amashuri akabona akazi keza, ndetse rimwe na rimwe yavugaga ko yifuza kuzafasha umuryango we kuva mu bukene.
Abaturanyi be basabye ko abantu bakwiye gufatana mu mugongo mu gihe hari ugaragaje ibimenyetso by’agahinda cyangwa ibibazo by’imitekerereze. Umwe yagize ati: “Iyo umuntu atangiye guceceka cyane, kureka inshuti, cyangwa kugaragaza ko nta cyizere afite mu buzima, tugomba kumwegereza, kumuganiriza no kumufasha. Nta muntu ukwiye kwiyambura ubuzima kuko buri gihe hari icyizere cy’ejo heza.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza nabwo bwagaragaje ko bwifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera, bukabasaba gukomera muri ibi bihe bikomeye. Bavuze kandi ko hari gahunda zashyizweho zo gukangurira abaturage kujya baganira n’abajyanama b’ubuzima cyangwa abashinzwe imitekerereze (psychologues) igihe bumva bafite ibibazo bikomeye.
Nyuma yo kumanura umurambo wa James, inzego z’ubuyobozi zashyikirije umurambo muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma ry’ubuvuzi (autopsie) rihamye icyateye urupfu. Kugeza ubu, amakuru y’ibanze aracyakomeza gukusanywa, mu gihe abaturanyi n’inshuti bakomeje kugaragaza agahinda kenshi ku rupfu rw’uyu musore wari ukiri muto, wagaragazaga icyizere cy’ejo hazaza.
Ibyo byose byasize isomo rikomeye mu batuye Busasamana no mu rubyiruko muri rusange ko umuntu wese ashobora kuba ari mu bibazo bikomeye atagaragaza inyuma, kandi ko guhangayika cyane bishobora kugira ingaruka zikomeye niba bititabwaho hakiri kare.
Abamwibuka bose bavuga ko James yari umwana w’umunyabwenge, ufite indangagaciro nziza, wakundaga amahoro, kandi utigeze agaragara mu makimbirane. Ubu asize icyuho gikomeye mu nshuti ze, mu banyeshuri biganaga, ndetse no mu muryango we wamukunze cyane.
Hari benshi basabye ko urubyiruko rwajya rushyirwa mu biganiro bijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, kuko hari abajya mu buryo bwo kwiyahura kubera kudafashwa kugera igihe, kandi bishobora kwirindwa igihe abantu batinyuka kuvuga ibibabaje umutima.
Ni inkuru y’akababaro yibukije benshi ko ubuzima ari ingenzi, kandi ko buri wese afite agaciro n’icyizere cyo gukomeza kubaho, n’iyo ibintu byaba bimeze nabi. James yasize isomo rikomeye: gukunda ubuzima no kumenya ko gusangira ibitekerezo n’abandi bishobora kuba intambwe ya
mbere yo gukira ibikomere byo mu mutima.

Uyu James nubwo mu Karere ka Musanze ntago ari uwirubavu. Mwongere mukore Research
Urakoze kumakuru uduhaye nukuri
Yo, check out leavenk88! Heard some buzz about it. Anyone tried it out? Lemme know if it’s worth my time and wallet!