Mu gihe NESA Ikomeje imyiteguro y’ibizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, haragenda hagaragara ibiganiro byimbitse, impaka ndetse n’ibibazo bitandukanye bitangwa n’abarimu, abanyeshuri n’abandi bakurikiranira hafi urwego rw’uburezi. Ibi biganiro nibitekerezo byibanze cyane ku ruhare rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyane cyane ku buryo ibizamini bya Leta bitegurwa, ku gutoranya abarimu babigira uruhare, ku bunyangamugayo bukwiye kubiranga, ndetse no ku miterere n’uburemere bw’ibibazo bigaragara mu masomo amwe n’amwe.
Impungenge ku itoranywa ry’abategura ibizamini
Kimwe mu byibajijwe cyane ni uburyo abarimu batoranywa kugira ngo bagire uruhare mu gutegura ibizamini bya Leta. Umwe mu barimu yabajije ati: “Ese kuba umucandidate mu bategura ibizamini bisaba iki? Cyangwa hahoraho bamwe gusa?” Iki kibazo cyerekanye impungenge z’uko hari abakeka ko itoranywa rikorwa mu buryo budasobanutse neza, cyangwa se ko hari itsinda ry’abantu rihoraho ridahinduka.
Hari n’abandi batagiye kure bamusubiza bati “gutanga akantu”, imvugo yasomwe na benshi nk’icyiyumviro cy’uko hari abibaza niba koko nta nyungu zihishe cyangwa imyitwarire itari myiza ishobora kuba igira uruhare mu gutoranya abategura ibizamini bya Leta.
Impaka ku nyungu zishobora kuboneka ku bigisha aho bigisha
Ikindi kibazo cyagarutsweho ni aho abarimu bategura ibizamini bigisha n’uko byagira ingaruka ku banyeshuri babo. Umwe mu barimu ati: “Abo barimu bategura ibizamini baba bigisha hehe? Ubwo ntibakopeza abiwabo?” Ibi byagaragaje impungenge z’uko hashobora kubaho kutangana mu banyeshuri, bitewe n’uko bamwe bashobora kuba bigishwa n’abagize uruhare mu itegurwa ry’ibizamini.
Ku ruhande rw’abarimu n’abanyeshuri, cyane cyane mu mashuri yisumbuye, humvikanye amagambo agaragaza uburakari, umunaniro n’agahinda. Amasomo nka Physics, Mathematics, Chemistry na History ni yo yagarutsweho cyane. Umwe yagize ati: “Mutubwirire abategura physics O Level muti rwose mugabonye kutugira abanyuma, ahubwo bitegurwe neza nk’uko andi masomo ategurwa.” Ibi byerekana ko hari ababona physics nk’isomo rigoye cyane mu bizamini, rimwe na rimwe bikarenga urugero rw’ibyo abanyeshuri baba barigishijwe.
Undi nawe yongeyeho ati: “Mutubwirire abarimu bategura math, physics, chemistry na history bategure exam nkiyahozeho multiple choice, kuko kuri ayo masomo biratubangamira cyane.” Aha hagaragaramo icyifuzo cy’uko imiterere y’ibibazo yatekerezwa neza, hagamijwe gufasha abanyeshuri kwerekana ubumenyi bafite aho kubatesha amahirwe.
Hari n’abandi batari basaba ibisobanuro byose byimbitse, ariko bakifuza byibuze kumenya icyerekezo. Umwe yagize ati: “Birumvikana ko muri post nk’iyi mwashize kuri x mutatubwira byose, ariko mwagakwiye gukomoza ku isesengura ryakozwe, impamvu ryakozwe, ibyavuyemo, noneho mukanatubwira uko mwababwiye kunoza iyo mitegurire.” Ibi byerekana inyota yo gusobanukirwa no kugira uruhare mu mikorere y’inzego zishinzwe ibizamini bya Leta.

Icyo NESA ivuga ku mpinduka zakozwe
Izi mpaka zose zije nyuma y’uko NESA itangaje ko yakoze isesengura ryimbitse ry’ibizamini bya Leta bya 2024/2025. Nyuma y’iryo sesengura, abarimu bategura ibizamini basobanuriwe ibyavuye muri ryo, hagamijwe kunoza itegurwa ry’ibibazo by’ibizamini bya 2025/2026. NESA yagaragaje ko ibi byakozwe hashingiwe ku bipimo n’amabwiriza bihamye, bigamije kuzamura ireme ry’ibizamini no kubihuza n’integanyanyigisho nshya.
Yasobanuye ko intego atari uguhutaza abanyeshuri cyangwa abarimu, ahubwo ari ugupima ubumenyi nyabwo, ubushobozi bwo gutekereza no gukoresha ibyo bigishijwe, aho gupima gusa gufata mu mutwe. Yanavuze ko abarimu bategura ibizamini bahabwa amahugurwa ahoraho, kandi hakabaho ubugenzuzi mu byiciro bitandukanye kugira ngo hirindwe amakosa n’ubusumbane.
Muri rusange, biragaragara ko imyiteguro yo gutegura ibizamini bya Leta ikomeje kunozwa kandi igamije iterambere ry’uburezi. Ariko kandi, impaka n’ibibazo byagaragajwe n’abarimu n’abanyeshuri bigaragaza ko hakiri icyuho mu itumanaho no mu gusobanurira rubanda impinduka zikomeje gukorwa.
Kugira ngo habeho icyizere n’ubufatanye burambye, ni ingenzi ko NESA n’izindi nzego birebwa bakomeza gutanga ibisobanuro byumvikana, bakumva ibitekerezo by’abafatanyabikorwa bose. Ibyo bizatuma ibizamini bya Leta biba igikoresho cyo guteza imbere uburezi n’ejo hazaza h’abanyeshuri, aho kuba isoko y’impungenge, urujijo n’intonganya.
