Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo abarimu batangire kwakira imishahara yabo, by’umwihariko mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, impungenge zatangiye kugaragara mu Barimu ku bijyanye n’imikorere ya serivisi z’ikoranabuhanga za Cooperative Umwalimu SACCO. Izi mpungenge zagaragajwe n’umwarimu umwe wifashishije urubuga rwa Twitter (X) Ndetse nama whatsupp group , aho yasabye ubuyobozi bwa Umwalimu SACCO gukemura hakiri kare ibibazo bikunze kugaragara muri system igihe imishahara yatangiye gutangwa.
Muri ubwo butumwa, uwo mwarimu yagize ati:
“Muraho @MwalimuSacco, iminsi yo guhembwa yegereje, mukosore serivisi zanyu z’ikoranabuhanga hakiri kare. Buri gihe iyo dutangiye guhembwa system ntizikora, turi kwitegura Noheli n’Umwaka mushya. Dufite inshingano nyinshi. Turabasabye gukemura icyo kibazo hakiri kare, Murakoze.”
Ubu butumwa bwakiriwe n’abantu benshi, bamwe babufata nk’okwibutsa ku gihe, abandi babubona nk’ikimenyetso cy’uko abarimu bafite impungenge ku mikorere ya SACCO yabo bakunda kandi bagiraho uruhare runini.
Ibi Bivuze Iki Mu By’Ukuri?
Mu busanzwe, Umwalimu SACCO ni imwe mu nkingi z’iterambere ry’umwarimu w’u Rwanda. Ni cooperative yagaragaje impinduka zikomeye mu mibereho y’abarimu kuva yashyirwaho mu 2008. Icyakora, uko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigenda ryiyongera, ni nako hiyongera ibyifuzo by’abanyamuryango byo kubona serivisi zihuse, zizewe kandi zidacumbagira cyane cyane mu bihe by’ingenzi nk’igihe cyo guhembwa.
Ubutumwa bw’uyu mwarimu ntibusobanura ko Umwalimu SACCO ikora nabi, ahubwo bugaragaza icyifuzo cyo gukomeza kunoza serivisi, by’umwihariko mu rwego rw’ikoranabuhanga, kugira ngo abarimu badahura n’imbogamizi mu kubona amafaranga yabo mu gihe bayakeneye cyane.
Ntabwo twavuga ko abarimu bose bafite impungenge, ariko ni ukuri ko hari benshi bagaragaza ko mu bihe by’imishahara, cyane cyane iyo igiye gutangira, system zimwe na zimwe zishobora gutinda cyangwa zigakora buhoro bitewe n’ubwinshi bw’abakoresha icyarimwe. Ibi bituma bamwe badashobora kubikuza amafaranga yabo ku gihe, bikabagiraho ingaruka mu igenamigambi ry’imiryango yabo.
Mu gihe cy’iminsi mikuru, abarimu baba bafite inshingano nyinshi zirimo kwitegura iminsi mikuru, kwishyura imyenda, gufasha imiryango yabo, n’ibindi bikorwa bisaba amafaranga ku gihe. Ni yo mpamvu kwibutsa hakiri kare bifatwa nk’igikorwa cyiza kandi cyubaka.
Nubwo izi mpungenge zigaragajwe, ntitwakwirengagiza uruhare runini Umwalimu SACCO yagize mu guteza imbere abarimu. Imibare irivugira:
- Kuva mu 2008, binyuze muri Cooperative Umwalimu SACCO, abarimu bamaze kuzigama Miliyari 119 Frw.
- Bamaze no kugerwaho n’inguzanyo zingana na Miliyari 1,180 Frw, harimo Miliyari 222.4 Frw zatanzwe muri uyu mwaka wonyine.
Iyi mibare igaragaza icyizere abarimu bafitiye SACCO yabo, ndetse n’uruhare rwayo mu kubafasha kugera ku ntego zabo z’iterambere.
Inguzanyo zitangwa na Umwalimu SACCO zagize uruhare runini mu guhindura imibereho y’abarimu benshi. Zifasha mu:
- Kubaka no kugura amazu, bigatuma abarimu babona aho batuye heza kandi hizewe.
- Gutangiza imishinga ibyara inyungu, bityo bakongera ubushobozi bwabo bw’ubukungu.
- Kwishyura amafaranga y’ishuri ku bana babo no ku bandi babitaho.
Ibi byose bituma abarimu bakorana ituze n’umutuzo, bigatanga umusaruro mwiza mu myigishirize no mu burere batanga ku banyeshuri.
Kwibutsa Si Ukunenga, Ni Ubufatanye
Ni ingenzi kumva ko ubutumwa nk’ubu atari ukunenga Umwalimu SACCO, ahubwo ari igikorwa cy’ubufatanye kigamije gutuma serivisi zirushaho kuba nziza. Umwarimu wabutanze yagaragaje ko akunda iyi cooperative, ari nayo mpamvu yumva ko agomba gutanga igitekerezo cyubaka mbere y’uko ikibazo kiba kinini.
Mu mikorere ya cooperative, ibitekerezo by’abanyamuryango bifatwa nk’umusingi wo kunoza serivisi. Iyo byumviswe kandi bigashyirwa mu bikorwa, bituma icyizere kirushaho gukomera.
Abarimu bifuza kubona:
- System z’ikoranabuhanga zikora neza mu bihe by’imishahara.
- Itumanaho rihoraho hagati ya SACCO n’abanyamuryango bayo.
- Gukomeza kunoza serivisi no kongera uburyo bworohereza umunyamuryango kubona amafaranga ye ku gihe.
Ibi nibigerwaho, bizatuma Umwalimu SACCO ikomeza kuba icyitegererezo mu makoperative yo kuzigama no kugurizanya.
gukomeza kunoza imikorere. Umwalimu SACCO imaze kwerekana ko ari umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’umwarimu w’u Rwanda. Gukemura hakiri kare ibibazo by’ikoranabuhanga, cyane cyane mu bihe by’ingenzi nk’igihe cy’imishahara n’iminsi mikuru, bizatuma icyizere cy’abarimu kirushaho kwiyongera, bakomeze gukorana umutima utuje, bagatanga ireme ry’uburezi u Rwanda rwifuza.

Hakenewe, nokuvugurura pilike y’ inguzanyo ishaje kuko imaze igihe kirenga imyaka 10 yose. Aho ikiro kimwe cy’inyamaz’inka cyaguraga 2000, none kikaba kigura 8000?
Ibiciroe byarahindutse cyane, nabo narebeko bazamura inguzanyo ikaba kuri 50% bya salary ikagera Wenda kurie 80, 85% ?
Looking for a new bookie? I’ve been testing bet10br1, and it’s got a lot going for it. Good deals and a responsive interface. Give it a shot at bet10br1.