Uwahoze ari umuvugabutumwa muri ADEPR yapfuye mu buryo butunguranye nyuma yo kurarana n’umugore utari uwe

Mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Nyamata, Akagari ka Kanazi, Umudugudu wa Musagara, hagaragaye urupfu rutunguranye rwa Rwigema Donatien, wahoze ari umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR.

Nyakwigendera yasanzwe yapfuye mu buriri, mu nzu y’icyumba kimwe bivugwa ko yari yararanyemo n’umugore utari uwe. Iyi nkuru yahise ikwira mu baturage nk’umurabyo, benshi bagorwa no kwemera uburyo byabaye n’uburyo uwo mugabo yari azwi nk’umukristo w’intangarugero mu gihe cyashize.

 

Amakuru yatangajwe na TV1 Ndetse na paster claude  n’abaturage bo mu Mudugudu wa Musagara avuga ko Rwigema yageze muri urwo rugo ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Ukwakira 2025, aho yari agiye gusura umugore bari basanzwe baziranye.

Bivugwa ko basangiranye kandi bakarara hamwe. Mu gitondo cyo ku Cyumweru, uwo mugore yasohotse ajya mu mirimo ye y’ubucuruzi, asiga Rwigema aryamye. Ariko ngo agarutse nyuma y’amasaha make, yamusanze yapfuye.

Akimara kubona ibyabaye, yahise atabaza abaturanyi, ababwira ko yasize uwo mugabo ameze neza ariko agarutse asanga yapfuye. Abaturanyi bahise bitabaza ubuyobozi n’inzego z’umutekano.

Abaturage bo mu Kagari ka Kanazi bavuga ko ibyabaye byabashenguye cyane, cyane ko uwo mugore yari azwi nk’ukunda gusurwa n’abagabo batandukanye, ariko ntibigeze batekereza ko byazageza ku rupfu rw’umuntu wahoze ari umukozi w’Imana.

Umwe mu baturanyi yagize ati:

“Twumvise umugore atabaza avuga ko yasize umuntu mu nzu aryamye, none agarutse asanga atanyeganyega. Twagiye kureba dusanga koko yapfuye. Twari tuzi ko uwo mugore asurwa n’abagabo batandukanye, ariko ntitwari tuzi ko harimo na pasiteri wahoze ari umuvugabutumwa.”

Undi muturanyi yongeyeho ati:

“Kwitwa pasiteri ni ishema rikomeye. N’ubwo umuntu yaba yararetse umurimo w’Imana, izina ntirikuvaho. Gupfa uri kumwe n’umugore utari uwawe ni isomo rikomeye ku bantu bose.”

Hari n’abavuga ko uwo mugore atabana n’umugabo, ariko yari asanzwe aziranye cyane na nyakwigendera.

Nyuma yo kumenya ibyabaye, inzego z’ibanze zahise zitabaza Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Nyamata. Polisi yahise itangira iperereza ryihuse.

Umurambo wa Rwigema wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyamata kugira ngo ukorwe isuzuma ry’ubuvuzi (autopsie) rigamije kumenya icyateye urupfu. Kugeza ubu, inzego z’umutekano ntiziratangaza ibyavuye mu iperereza, ariko biravugwa ko hakiri gukorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane niba yapfuye azize uburwayi, uburozi cyangwa ikindi kintu cyabigizemo uruhare.

Amateka ya Rwigema Donatien

Rwigema Donatien yari azwi nk’umuntu wigeze gukorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR aho yari umuvugabutumwa. Ariko nyuma y’imyaka mike, ngo yaje guhagarikwa kubera imyitwarire itajyanye n’indangagaciro z’itorero.

Umwe mu bayobozi ba ADEPR mu Karere ka Bugesera, utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati:

“Ni byo, yigeze kuba umuvugabutumwa wacu, ariko nyuma yaje guhagarikwa kubera ibibazo by’imyitwarire. Byari iby’agahinda, ariko byari ngombwa.”

Abamumenye bemeza ko yari yarubatse urugo, ariko rwaje gusenyuka nyuma y’amakimbirane yatewe n’ibibazo byo kutabyara.

Abaturanyi n’abandi baturage bo mu gace ka Nyamata basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa Rwigema.

Umwe yagize ati:

“Niba ari urupfu rusanzwe, tubimenye. Ariko niba hari ikindi cyabigizemo uruhare, ababigizemo uruhare babiryozwe. Nta muntu ugomba gupfa mu buryo nk’ubu ngo bigume mu bwiru.”

Abandi bavuga ko urupfu rwa Rwigema rukwiye kuba isomo rikomeye, cyane cyane ku bantu bigeze gukorera umurimo w’Imana, ko bakwiriye gukomeza kubaho bubaha Imana no kwirinda imyitwarire itajyanye n’indangagaciro za gikristo.

Bamwe mu bakirisitu basanga urupfu rwa Rwigema Donatien ari inyigisho ikomeye ku buzima bwa gikristo.

Mutesi Claudine, umwe mu bazi nyakwigendera, yagize ati:

“Iyo wigeze kwitwa umukozi w’Imana, ugomba kubaho ubitse izina ryayo mu mutima. Abantu barakurikirana, bareba uko witwara. Rwigema yari azwi nk’umuvugabutumwa, ariko urupfu rwe rutwigisha byinshi.”

https://youtu.be/XISd98-Ahlk?si=PHkAol5t0ksk3moR

Urupfu rwa Rwigema Donatien wahoze ari umuvugabutumwa muri ADEPR rwasize benshi bibaza byinshi. Rwibutsa ko n’ubwo umuntu yaba atakiri mu murimo w’Imana, agomba gukomeza kubaho yubaha izina ryayo no kurinda icyubahiro cyayo.

Abaturage bo muri Nyamata barasaba ko ukuri ku rupfu rwe kuzajya ahagaragara, kandi ko abantu bose bakwiriye kwirinda imyitwarire ishobora kubagiraho ingaruka mu buzima bwabo no ku izina ryabo.

3 thoughts on “Uwahoze ari umuvugabutumwa muri ADEPR yapfuye mu buryo butunguranye nyuma yo kurarana n’umugore utari uwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *